Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yavuze ko inzira ya Strait of Hormuz yongeye gufungurirwa amato y’ubucuruzi, ariko anasaba ko ayo mato akoresha inzira zateganyijwe zifite umutekano.

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko igikorwa cyo gufunga ibyambu bya Iran ku nkombe z’amazi kizakomeza kugeza igihe hazagerwa ku masezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, ariko avuga ko ari “umunsi mwiza cyane ku isi”.

Amashyirahamwe akurikirana ibijyanye n’ingendo zo mu nyanja avuga ko akiri gushaka kumenya niba koko hari umutekano uhagije ku mato kunyura muri iyo nzira, kuko amakuru agaragaza ko amato ari make cyane ayinyuramo

 

Ibi byatangajwe na Abbas Araghchi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, ku wa Gatanu — umunsi wa mbere w’agahenge k’iminsi 10 hagati ya Israel na Lebanon.

Yanditse kuri X ati:
“Dukurikije agahenge kari muri Lebanon, inzira yo kunyuramo ku mato y’ubucuruzi muri Strait of Hormuz irafunguye burundu mu gihe gisigaye cy’agahenge, ariko binyuze mu nzira zateganyijwe.”


Televiziyo ya Leta ya Iran nyuma yatangaje amagambo y’umusirikare mukuru wavuze ko ayo mato agomba kunyura mu “nzira yihariye”, kandi ko amato ya gisirikare yo atemerewe kunyura muri iyo nzira.