Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yahuye na mugenzi we w’u Bushinwa Wang Yi i Beijing ku wa Gatatu, mu gihe ibiganiro byo gushaka amasezerano y’amahoro hagati ya Tehran na Washington bikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko Perezida wa Amerika atangaje ko ibikorwa byo gufungura ku ngufu inzira ya Strait of Hormuz bihagaze by’agateganyo.
Uru ruzinduko — ndetse n’igihe rubereyeho — rugaragaza uburyo u Bushinwa bufite inyungu zikomeye muri iyi ntambara hagati ya Amerika na Iran, ndetse n’uruhare Beijing ishobora kugira mu guhindura icyerekezo cy’iyi ntambara.
Wang yabwiye Araghchi ati:
“Twemera ko guhagarika imirwano burundu bidakwiye gutinda, gusubukura intambara si byiza, kandi gukomeza ibiganiro ni ingenzi cyane.”
Uru ruzinduko rubaye hasigaye icyumweru kimwe ngo Perezida wa Amerika Donald Trump ahure na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping i Beijing ku matariki ya 14 na 15 Gicurasi 2026.
Mbere yaho, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika Marco Rubio yari yasabye u Bushinwa gushyira igitutu kuri Iran kugira ngo yoroshye ibikorwa byo gufunga Strait of Hormuz, inzira inyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’amavuta na gaz bikoreshwa ku isi.
Ibiganiro biri kuba mu gihe umwuka mubi hagati ya Tehran na Washington ukomeje kwiyongera kubera iyi nzira y’ingenzi yo mu nyanja. Iran yatangiye kugabanya urujya n’uruza rw’amato muri Strait of Hormuz nyuma y’itangira ry’intambara, naho Amerika ishyiraho ubwoko bwayo bwa “blockade” ku byambu bya Iran nyuma y’agahenge ko muri Mata, mu rwego rwo guhatira Tehran kwemera ibyo Washington isaba mu biganiro.
Ihungabana ry’ikorwa ry’ubucuruzi muri iyi nzira yo mu nyanja ryagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, ndetse rimwe na rimwe rinatera kutumvikana hagati ya Washington na Beijing, cyane cyane ko u Bushinwa bushingiye cyane ku mavuta ava mu bihugu byo mu Kigobe cya Gulf.
Ariko kubera ko na Amerika iri guhura n’ihungabana ry’ubukungu, harimo izamuka ry’ibiciro bya essence mbere y’amatora ya “midterm”, abasesenguzi bavuga ko inyungu ibihugu byombi bihuriyeho zo kongera gufungura Strait of Hormuz no kugera ku gahenge zishobora gutuma Beijing igira uruhare rukomeye mu biganiro by’amahoro.
Mu gihe cyose cy’iyi ntambara, u Bushinwa bwagerageje kunenga Amerika ariko nanone bushimangira ko akarere gakeneye ituze.
Mu nama yo ku wa Gatatu, Wang yongeye kwamagana ibikorwa bya gisirikare bya Amerika na Israel kuri Iran, avuga ko “bitemewe n’amategeko mpuzamahanga”, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tasnim News Agency cyo muri Iran.
U Bushinwa kandi bwanenze iyicwa ry’Umuyobozi Mukuru wa Iran Ali Khamenei, buvuga ko ari ugukaza ibintu bishobora gusubiza politiki mpuzamahanga ku “mategeko y’ishyamba”.
Bufatanyije n’u Burusiya, Beijing yanakoresheje uburenganzira bwo guhagarika imyanzuro muri Akanama k’Umutekano ka Loni yashakaga kwamagana ibikorwa bya Iran muri Strait of Hormuz.
Muri icyo gihe kandi, u Bushinwa bwakomeje kwanga igitutu cya Amerika ku mubano wabwo w’ubucuruzi na Iran. Washington yafatiye ibihano ibigo by’Abashinwa bishinjwa kugura peteroli ya Iran, ariko Beijing isaba ibigo byayo kutubahiriza ibyo bihano.
Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Imari wa Amerika Scott Bessent yakomeje gusaba u Bushinwa gukoresha ijambo ryabwo kuri Tehran kugira ngo ibintu bigabanyuke.
Umushakashatsi Jodie Wen yavuze ko ubutumwa bw’u Bushinwa bwibanze cyane ku gukumira ihungabana rikomeye muri Strait of Hormuz, inzira y’ingenzi ku bucuruzi n’ingufu u Bushinwa bukenera.
Yagize ati:
“Nibwira ko u Bushinwa buzagerageza uko bushoboye ngo bwumvishe Iran gusubira ku meza y’ibiganiro no gutuma Strait of Hormuz yongera gufungurwa nk’uko byari bimeze mbere.”
Discussions