Amakimbirane hagati ya Federico Valverde na Aurelien Tchouameni yatangiye kubera umwuka mubi wari umaze igihe hagati yabo. Byatangiriye ku kuba baranze gusuhuzanya, nyuma bikaza gukomera mu gihe cy’imyitozo aho bagiranye impaka zikaze.
Izo mpaka zatangiye nk’amagambo asanzwe, ariko zaje gukomera cyane kugeza aho bakinaniye, bikaviramo Valverde gukomereka gato nyuma mumurwano maze agonga ameza, biba ngombwa ko ahabwa ubuvuzi bw’ibanze.
Abandi bakinnyi n’abatoza bahise batabara kugira ngo bahoshe ayo makimbirane no gutandukanya abo bakinnyi bombi. Raporo zivuga ko ikibazo cyari cyaratangiye kugaragara mbere yaho, aho Valverde bivugwa ko yanze gusuhuza Tchouameni mbere y’uko ibintu birushaho gukomera mu myitozo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, Real Madrid yagize iti:
“Abakinnyi bombi bagaragaje ko bicujije cyane ibyabaye kandi basabanye imbabazi.”
“Basabye kandi imbabazi ikipe, bagenzi babo, abatoza ndetse n’abafana, kandi bemeye kwakira igihano icyo ari cyo cyose ikipe yabafatira.”
“Kubera ibyo, Real Madrid yafashe icyemezo cyo guca buri mukinnyi ihazabu y’ibihumbi 500 by’amayero (€500,000), bityo ikibazo gifatwa nk’icyakemutse imbere mu ikipe.”
Iyi hazabu iri mu zikomeye ikipe iherutse gutanga, bigaragaza uburyo Real Madrid yafashe iki kibazo nk’ikomeye cyane.
Nubwo nta gihano cyo guhagarikwa gukina bahawe n’inzego z’umupira w’amaguru, Valverde ashobora kumara hagati y’iminsi 10 na 14 adakina kubera imvune yagize. Tchouameni we yasubiye mu myitozo mu gihe itangazamakuru ryamukurikiraga cyane.
Tchouameni yavuze ati:
“Ibyabaye muri iki cyumweru mu myitozo ntabwo byari bikwiye. Tugomba gutanga urugero rwiza ku rubyiruko, haba mu mupira w’amaguru cyangwa no mu buzima busanzwe.”
“Uwo ari we wese yaba afite ukuri cyangwa amakosa, tugomba gushaka uburyo bwiza kandi butuje bwo gukemura ibibazo. Mbere ya byose, nsabye imbabazi ku isura mbi twahaye ikipe.”
Real Madrid yatangaje ko ikibazo cyamaze gukemuka, kandi aba bakinnyi bombi bitezwe kongera kwinjira mu ikipe neza nyuma yo kurangiza ibihano no gukira neza.
Discussions