Rutahizamu wa Kylian Mbappé yavuze ko ubu ari rutahizamu wa kane mu bahitwamo muri Real Madrid nyuma yo kudashyirwa mu bakinnyi babanje mu kibuga mu mukino batsinzemo Real Oviedo ibitego 2-0.
Vinícius Júnior, Gonzalo García na Franco Mastantuono ni bo babanje mu busatirizi mbere ya Mbappé w’imyaka 27.
Mbappé yari amaze imikino ibiri adakina kubera ikibazo cy’imvune y’akaguru, harimo no gutsindwa na FC Barcelona ku Cyumweru, byahise biha Barcelona igikombe cya La Liga.
Uyu wegukanye Igikombe cyisi yagiye anengwa mu byumweru bishize kubera uburyo bamwe babonaga atitangira ikipe bihagije, ndetse ubusabe bwo kuri murandasi bwiswe “Mbappe Out” bukaba bwarashyizweho umukono n’abantu babarirwa muri za miliyoni.
Mbappé ati:
“Meze neza 100%.
Sinakinnye kuko ku mutoza ndi rutahizamu wa kane mu ikipe inyuma ya Mastantuono, Vini na Gonzalo.”
Yakomeje ati:
“Nari niteguye kubanza mu kibuga, ariko ni icyemezo cy’umutoza (Álvaro Arbeloa) kandi kigomba kubahwa.
Nta kibazo na kimwe mfitanye na Arbeloa. Ugomba kwemera uburyo umutoza atekereza kandi nanjye ngomba gukora cyane kurushaho kugira ngo nkine imbere ya Vini, Gonzalo na Mastantuono.”
Arbeloa yahakanye ibyo Mbappé yavuze, asobanura ko atari gukwiye kubanza mu kibuga nyuma yo gusiba umukino wa Barcelona.
Yagize ati:
“Nagiranye ibiganiro na we mbere y’umukino ariko sinzi icyo yaba yarabisobanuyemo.
Kuri njye birasobanutse neza ko umukinnyi utari no ku ntebe y’abasimbura hashize iminsi ine, atagomba guhita abanza mu kibuga uyu munsi.
Cyane cyane kuko uyu atari umukino wa nyuma cyangwa umukino w’ubuzima n’urupfu.”
Real Madrid yongeye kurangiza umwaka nta gikombe yegukanye, ibintu byatumye abafana batangira kutishimira uko ikipe iri kwitwara, cyane cyane nyuma yo gutsindwa na Barcelona.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Real Madrid Florentino Pérez yakoze ikiganiro gikomeye n’itangazamakuru anenga abantu yavuze ko bashaka gusenya ikipe.
Kunenga Mbappé byarushijeho gukomera ubwo amafoto ye ari ku bwato muri Sardinia yasohokaga mu gihe Real Madrid yakinaga na Espanyol, nyamara yari yahawe ikiruhuko cyo gukira imvune.
Abafana bagaragaje uburakari no ku mukino wo ku wa Kane aho abashinzwe umutekano bakuyeho banner yari yanditseho ngo: “Florentino genda ubu.”
Mbappé yavuze ko ibyo abafana bamuvuzeho atabifata nabi cyane.
Ati:
Ni ubuzima bw’umukinnyi wa Real Madrid n’umukinnyi uzwi nkanjye.
Abakinnyi ntabwo buri gihe bagomba gusobanukirwa ibintu byose, ahubwo bagomba kubyemera, bagakomeza imbere no guhindura ibintu.”
Nubwo hari abafana batishimiye ibintu, abandi bishimiye ibitego bya Gonzalo García wafunguye amazamu mbere y’igice cya mbere ndetse na Jude Bellingham watsinze igitego cya kabiri ku munota wa nyuma batsinda Real Oviedo yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Discussions