Yavuze kuri murumuna we wishwe batarabona ngo ashyingurwe, yabajije ab\'aho yigeze kujya kwihisha ngo bamuhe amakuru y\'aho yaba ari, 
Ati: \"Nagerageje kubegera ariko bakambwira ngo ibintu byabaye kera nta n’ubwo wamenya ahantu ari, kuko baragiye bamushyira hariya mu isambu yanyu.”

Yunzemo ko papa we yiciwe mu musarane, ariko ubwo yabwiraga  amateka abana be n’inshuti, abaza aho wa musarane uri ngo ahabereke yakomerekejwe n\'umuturanyi, ati: \"Ndabaza nti harya hahandi biciye papa ni he? Mu kwiyobagiza, mu gushaka kuntoneka, mu gupfobya yarambwiye ati uravuga hamwe wa musaza yiyahuriye?”

 

Umushyitsi mukuru hon. Uwamahoro Priskah mu ijambo rye  yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, ubw’umurenge wa Rukoma ndetse n’abaturage babashije kubungabunga ahantu hiciwe abatutsi, bahashyira ikimenyetso, kuko biri mu biruhura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Ati: \"kubungabunga ibimenyetso, si ukwibuka gusa, ni no gusigasira amateka yacu harimo no guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.”

Yanashimye ubutabera bwahawe abohoze batuye muri komine Taba, kuko Akayesu Jean Paul wari burugumesitiri wabo yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpanabyaha ku byaha bya jenoside rwa Arusha. Yanasabye  abatuye aha gukomeza gushyigikira ubumwe bw’abanyarwanda.

 

Buri mwaka mu bikorwa byo kwibuka hirya no hino mu gihugu usanga iyi ngingo igarukwaho kenshi ariko na n\'ubu hari abishwe bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Mu gihugu hose ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje kugeza mu kwezi kwa karindwi ubwo iminsi ijana izaba irangiye.

 

Olive Iragena