Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yari izwi nka Rwanda Premier League, yamaze guhindura izina ku mugaragaro, nyuma yo gusinya amasezerano akomeye y’imikoranire na Bank of Kigali (BK).
Aya masezerano mashya azamara imyaka itanu n’igice (5½), afite agaciro ka miliyari 3 n’amafaranga miliyoni 250 z’amanyarwanda (RWF 3.25 billion). Ni imwe mu nkunga nini cyane iyi shampiyona imaze kubona mu mateka yayo.

Nk’uko bikubiye muri aya masezerano, shampiyona yahise ihindurirwa izina, aho igiye kujya yitwa BK PRO LEAGUE

Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye cyane izafasha kuzamura urwego rw’imiyoborere ya shampiyona, kongera ubushobozi bw’amakipe, no guteza imbere abakinnyi n’ibikorwaremezo bya ruhago nyarwanda.
Abakurikiranira hafi siporo bavuga ko aya masezerano ariamasezerano meza cyane kuri shampiyona, bitewe n’agaciro kayo n’igihe kirekire azamara, ibintu bizaha ituze n’icyizere iterambere rirambye.