Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, yageze muri Tanzania aho yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Uru ruzinduko rwibanze ku gushimangira umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Akimara kugera muri iki gihugu, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, baganira ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania mu nzego zitandukanye.
Muri uru ruzinduko, aba bayobozi banitezweho kurebera hamwe amahirwe mashya ashobora guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu, ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ni uruzinduko rubaye mu gihe biteganyijwe ko Perezida wa Kenya, William Ruto, na we azasura Tanzania mu minsi ibiri, kuva tariki ya 4 kugeza kuya 5 Gicurasi 2026, bityo bigaragaza uruhare rw’iki gihugu mu kwakira ibiganiro bihuriweho n’abayobozi bo mu karere.
Perezida Kagame akigera i Dar es Salaam, yashyize umukono mu gitabo cy’abashyitsi ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, mbere yo gukomereza ibiganiro mu muhezo na mugenzi we.
Nyuma y’iyo nama yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, aba bayobozi bombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, bagaruka ku mubano mwiza usanzwe uhuza ibihugu byombi.
Perezida Kagame yanagarutse ku bihe u Rwanda rurimo byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko igihugu cye kiri gutegura igikorwa cyo gushimira ku mugaragaro bamwe mu Banye-Tanzania bagaragaje ubutwari n’impuhwe, bagafasha Abanyarwanda muri icyo gihe gikomeye.
"Ni uruzinduko rubaye mu gihe biteganyijwe ko Perezida wa Kenya, William Ruto, na we azasura Tanzania mu minsi ibiri, kuva tariki ya 4 kugeza kuya 5 Gicurasi 2026, bityo bigaragaza uruhare rw’iki gihugu mu kwakira ibiganiro bihuriweho n’abayobozi bo mu karere."
Ibibazo n'ibitekerezo