Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier ndetse na Kalisa John uzwi nka K John bagejeje ubusabe bwabo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, barusaba kubagira abere ku cyaha bashinjwa cyo gukwirakwiza amashusho ajyanye n’imikoreshereze y’ibitsina. Ku rundi ruhande, Kwizera Nestor uzwi nka Papy Nesta we yemeye icyaha, anasaba kugabanyirizwa ibihano.
Urubanza rwabo rwabaye kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026, rukurikiranye n’ubujurire bose bari baratanze ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwabahamije icyaha, rukabakatira igifungo cy’imyaka itatu.
Mu byo Djihad yagaragaje mu rukiko, yavuze ko atemeranya n’icyemezo cyafashwe mbere, kuko we abona yarahanishijwe icyaha kitakozwe na we. Yasobanuye ko uwitwa Rukundo Hertier ari we washyize amashusho ya Yampano ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina muri group ya WhatsApp yayoboraga.
Yongeyeho ko amategeko asobanura neza ko icyaha ari gatozi, bityo uwagikoze ari we ugomba kugihanirwa. Yagereranyije n’uko umuyobozi w’umudugudu ataryozwa ibyaha byakozwe n’abawutuye, ashimangira ko na we atakabaye abazwa ibyo abandi bakoze kandi abazikoze bazwi.
Yakomeje yibaza impamvu Ubushinjacyaha butakurikirana uwo muntu wavuzwe, yibaza niba yaba atari mu Rwanda cyangwa hari indi mpamvu ituma adakurikiranwa. Yanavuze ko hari abatangabuhamya bamushinje ibinyoma babitewe n’amakimbirane bari bafitanye.
Yasabye urukiko kumugira umwere, ndetse n’abamwunganira mu mategeko, Me Fatikaramu na Me Bayisabe Irene, bashyigikira ko atari akwiye gukurikiranwaho icyo cyaha.
Gusa Ubushinjacyaha bwo bwashimangiye ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze cyubahirije amategeko, bityo kidakwiye guhinduka.
Djihad kandi yasabye ko mu gihe urukiko rutamugira umwere, rwazatekereza kumugabanyiriza ibihano cyangwa rukabimusubikira.
Ishimwe François Xavier we yavuze ko kuba yahamwa n’icyaha byaba ari nko gushyigikira ibikorwa bya Yampano, avuga ko yagize uruhare mu gusakaza ayo mashusho. Icyakora, urukiko rwagaragaje impungenge ku myiteguro ye mu kwiregura, cyane ko yagaragaraga nk’utiteguye neza kandi nta mwunganizi afite.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ishimwe yari afite ayo mashusho ndetse ko yayasangizaga abandi abanje kubishyuza amafaranga.
Ku ruhande rwa Kwizera Nestor, yemeye ko yasangije ayo mashusho Kalisa John wenyine, ariko avuga ko atari azi ko ari icyaha. Yavuze ko amaze igihe afunzwe, yasobanukiwe n’uburemere bw’ibyo yakoze, bityo asaba imbabazi anifuza kugabanyirizwa igihano cyangwa kugisubikirwa.
Kalisa John na we yavuze ko nubwo ayo mashusho yayahawe, nta muntu n’umwe yayasangije, bityo ko akwiye kugirwa umwere.
Ubushinjacyaha bwanzuye buvuga ko ibyifuzo byose by’abaregwa bizasuzumwa n’urukiko, rukazafata umwanzuro hashingiwe ku mategeko.
Icyemezo kizatangazwa ku wa 19 Gicurasi 2026 saa cyenda z’umugoroba.
Ibibazo n'ibitekerezo