Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Shema Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk ibyaha yari akurikiranyweho, rumutegeka gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, ariko asubitse mu mezi atandatu.
Iki cyemezo cyatumye DJ Toxxyk ahita arekurwa ako kanya urukiko rukimara kugisoma.
Iyimpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 21 Ukuboza 2025, imodoka ye yateshutse ku murongo, ikinjira mu muhanda utari uwo yagenewe, ikaza no kurira inzira y’abanyamaguru aho yagongereye umupolisi wari mu kazi, akahasiga ubuzima.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu utwara yasinze aba akoze icyaha, kandi iyo habayeho n’urupfu rutari rwateguwe, bishobora kubarwa nk’icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake.
Ingingo ya 111 ivuga ko umuntu wica undi atabigambiriye, bitewe n’uburangare cyangwa kudakurikiza amabwiriza, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na miliyoni ebyiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Mu busesenguzi bw’iyi dosiye, hagaragajwe ko impanuka zo mu muhanda zisanzwe zibaho, ariko iyo zibaye ku bantu bazwi zikagira uburemere budasanzwe mu itangazamakuru no mu baturage.
Urugero rwatanzwe ni impanuka yabereye i Kicukiro ku wa 22 Ukuboza 2025, aho ikamyo yabuze feri igonga moto, abantu batanu bagahita bahasiga ubuzima. Nubwo yari impanuka ikomeye, ntiyavuzwe cyane nk’iya DJ Toxxyk kubera ko atari icyamamare.
Ku ruhande rwa DJ Toxxyk, iperereza ryagaragaje ko imodoka ye yateshutse ku murongo, ikinjira mu muhanda utari uwo yagenewe, ikaza no kurira inzira y’abanyamaguru aho yagongereye umupolisi wari mu kazi, akahasiga ubuzima.
Ibibazo n'ibitekerezo