Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryafatiye ibihano Olivier Ndatimana ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC, nyuma yo kumushinja imyitwarire ifitanye isano n’ibikorwa bikekwa nk’amarozi mu mupira w’amaguru.

Ibi byatangajwe mu itangazo FERWAFA yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, rivuga ko Komisiyo y’Imyitwarire yafashe umwanzuro nyuma y’ibyabereye mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC.

Nk’uko byasobanuwe muri iryo tangazo, Olivier Ndatimana yahaniwe guhagarikwa mu bikorwa byose bifitanye isano n’umupira w’amaguru mu gihe cy’amezi 12, ndetse acibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500,000 agomba kwishyurwa mu minsi itarenze 90.

FERWAFA yavuze ko imyitwarire yagaragajwe na Ndatimana inyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’ubupfura mu mupira w’amaguru.

Uyu mukozi wa Gorilla FC aje nyuma y’umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul nawe waherukaga guhanishwa kumara amezi 12 adakora ibikorwa byo gusifura, nyuma yo gukubita umukinnyi umugeri mu mukino Mukura Victory Sports yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1.

Nubwo ibikorwa bikekwa nk’amarozi bimaze igihe bivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ni ubwa mbere FERWAFA igaragaje uburyo bukomeye bwo kubihanira no gufata imyanzuro ikakaye kuri bene ibyo bikorwa.

Olivier Ndatimana yahagaritswe umwaka umwe atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru.