Mu mukino w’umunsi wa 31 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2026, ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1.
Uyu mukino watangiye Saa kumi n’ebyiri n’igice, aho mu minota ya mbere yari itarabasha kugera neza imbere y’izamu rya Marine FC.
Nyuma yo kugenda yisuganya, Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 35 ibifashijwemo na Mugisha Didier wateye ishoti rikomeye, umupira ukabanza gukorwaho n’abakinnyi ba Marine FC mbere yo kujya mu rucundura.
Nyuma y’iminota itanu gusa, ku munota wa 40, Rayon Sports yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndikumana Asman nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Bigirimana Abedi.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-0, ndetse bigaragara ko yari yatangiye kwinjira neza mu mukino nyuma yo gutangira ituje.
Mu gice cya kabiri, Marine FC yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura. Ku munota wa 68, Nyarugabo Moise yatsindiye Marine FC igitego nyuma yo kurekura ishoti rikomeye ari hafi y’urubuga rw’amahina, umuzamu Kwizera Olivier ntiyabasha kurikuramo.
Nyuma y’icyo gitego, impande zombi zakomeje gusatirana zishaka ibindi bitego, ariko uburyo bwabonetse ntibwabashije kubyazwa umusaruro. Umukino warangiye Rayon Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports igumana umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 51, mu gihe Marine FC yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 41.
Ibibazo n'ibitekerezo