Umuhuzabikorwa wa Alliance Fleuve Congo, ihuriro ririmo umutwe wa M23, Corneille Nangaa, yanenze bikomeye uburyo Leta zunze ubumwe za America yitwaye nyuma y’igitero cyagabwe mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi, cyahitanye abaturage benshi.
Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu tariki 8 Gicurasi 2026, aho drone z’ingabo za FRDC zagabye ibisasu ku isoko rya Mushaki, bikaviramo abaturage benshi gupfa abandi bagakomereka bikomeye.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Nangaa yavuze ko abakomeretse bamaze kurenga 30, anashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’imitwe n’ingabo zitandukanye zirimo iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro baturuka mu bihugu bitandukanye barimo Abanyamerika n’Abanya-Colombia.
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bikorwa bikomeje gukorwa kubera ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwumva bufite uburinzi bwa Amerika, cyane cyane nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aherutse gusinywa hagati ya Washington na Kinshasa.
Nangaa yavuze ko bidakwiye ko ubutegetsi bwa Congo bukoresha ayo masezerano nk’intwaro yo gukora ibikorwa byibasira abasivili butikanga kubibazwa. Yavuze kandi ko Amerika iri kwitwara nk’itazi uwagabye kiriya gitero kandi nyamara bizwi neza ko cyakozwe na FARDC.
Yagaragaje ko uburyo Leta zunze ubumwe za America yamaganyemo kiriya gitero butanyuze benshi, kuko itigeze ivuga mu buryo bweruye uruhande rwabigizemo uruhare.
Ku bwe, kuba Amerika yarasabye “impande zose” guhagarika imirwano no kubahiriza agahenge, byahise bishyira AFC/M23 na Leta ya Kinshasa mu rwego rumwe kandi we abona bidakwiye kuko hari uruhande rwagabye igitero ku baturage.
Nangaa yavuze ko iyo myitwarire ishobora gutuma inzira z’ubuhuza zitakariza icyizere ndetse ikanabangamira amahirwe yo kugera ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Ibibazo n'ibitekerezo