Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe basaba u Bushinwa kugira uruhare rukomeye mu gushaka umuti ku kibazo cya Iran ndetse no gufungura inzira ya Hormuz . Ariko Perezida Xi Jinping ntabwo yagaragaje ko yahinduye imyitwarire ye.
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuye i Beijing ku wa Gatanu nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro bikomeye yagiranye na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping. Nubwo ibyo biganiro byari byitezweho byinshi, nta gisubizo gikomeye cyabonetse ku ntambara iri hagati ya Amerika, Israel na Iran.
Iyo ntambara ubu imaze iminsi 77.
U Bushinwa bwavuze iki kuri iyo ntambara?
Intambara yatangiye tariki ya 28 Gashyantare ubwo Amerika na Israel batangizaga ibitero kuri Iran bavuga ko bashaka kuburizamo umugambi wa Tehran wo gukora intwaro kirimbuzi za nucléaire. Iran yahise isubiza igaba ibitero bya missiles na drones ku birindiro bya Amerika ndetse no muri Israel.
Amerika ivuga ko ibyo bikorwa byari ngombwa kugira ngo Iran itagira intwaro za nucléaire. Ariko Iran yakomeje kuvuga ko nta gahunda ifite yo gukora izo ntwaro.
Mu gihe Trump yari ari mu Bushinwa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yasohoye itangazo rigaragaza ko Beijing ikomeje kwamagana iyo ntambara.
U Bushinwa bwagize buti:
“Iyi ntambara yateje ibihombo bikomeye abaturage ba Iran n’ibindi bihugu byo mu karere.”
Bwavuze kandi ko gushaka uburyo bwo guhagarika iyo ntambara ari inyungu z’isi yose, harimo Amerika na Iran ubwazo.
Abantu barenga 3,000 bamaze kugwa muri iyo ntambara nk’uko Iran ibivuga.
U Bushinwa kandi bwashyigikiye ibiganiro byo guhagarika intambara biri kuyoborwa na Pakistan, buvuga ko ibiganiro ari byo byonyine byazana amahoro arambye.
Ikibazo cya Hormuz
White House yatangaje ko Trump na Xi bemeranyije ko inzira ya Hormuz igomba gukomeza gufungurwa kugira ngo ubucuruzi bw’ingufu nka pétrole na gaz bukomeze.
Iyo nzira inyuramo hafi 20% bya pétrole ikoreshwa ku isi.
Kuva muri Werurwe, Iran yatangiye kugenzura cyane amato anyura muri iyo nzira ndetse isaba ibihugu bimwe na bimwe gutanga amafaranga kugira ngo byemererwe kuyinyuramo.
Amerika yanze icyo gitekerezo cya Iran cyo gusoresha amato.
White House yavuze kandi ko Xi yanenze igisirikare cya Iran kuba gikoresha iyo nzira nk’intwaro y’igitutu ndetse anavuga ko u Bushinwa bushobora kugura pétrole nyinshi muri Amerika kugira ngo bugabanye kwishingikiriza kuri Hormuz .
Ariko itangazo ry’u Bushinwa ntiryigeze rivuga ku misoro Iran ishaka gushyiraho cyangwa ku “militarisation” y’iyo nzira.
Ikibazo cya nucléaire ya Iran
Amerika yavuze ko Trump na Xi bemeranyije ko:
“Iran itagomba na rimwe kugira intwaro za nkirimbuzi.”
Ariko u Bushinwa bwo ntabwo bwavuze ayo magambo mu buryo butaziguye.
Ahubwo bwavuze ko hakenewe ibiganiro bya politiki bizubahiriza inyungu z’impande zose kugira ngo ikibazo cya nucléaire ya Iran gikemuke mu mahoro.
Iran kugeza ubu ntabwo iratangaza ku mugaragaro ko ishaka gukora igisasu kirimbuzi. Ariko amakuru avuga ko ifite uranium yongererewe ubushobozi ku kigero cya 60%, mu gihe gukora intwaro za kirimbuzi bisaba 90%.
Bisobanuye iki?
Ibyatangajwe n’impande zombi byerekana ko nta ruhande rwigeze ruhindura imyanya yarwo.
- Amerika ikomeje gusaba Iran guhagarika ibikorwa byayo bya nucléaire no gufungura Hormuz Strait.
- U Bushinwa bwo bukomeje gushyigikira ibiganiro n’amahoro aho gushyigikira igitutu cya gisirikare.
Nubwo bamwe mu bayobozi ba Amerika bavuga ko badakeneye ubufasha bw’u Bushinwa, abandi bakomeje gusaba Beijing gukoresha ijambo ryayo kuri Iran.
Minisitiri w’Imari wa Amerika Scott Bessent yavuze ati:
“Iran yafunze Hormuz. Turashaka kongera kuyifungura, kandi turasaba u Bushinwa kudushyigikira.”
Na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio yavuze ko Amerika izakomeza gusaba u Bushinwa kugira uruhare runini mu guhatira Iran guhagarika ibikorwa byayo muri Persian Gulf.
Ariko nyuma y’inama ya Trump na Xi, biragaragara ko nta mpinduka nini yabaye ku mwanya w’u Bushinwa kuri Iran.
Ibibazo n'ibitekerezo