Iyi dinosaur yiswe Nagatitan chaiyaphumensis ni yo nini kurusha izindi zose zabonetse muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba. Yapimaga toni 27 — zingana n’iz’inzovu icyenda zikuze zo muri Aziya — kandi yari ifite uburebure bwa metero 27, buruta ubw’undi bwoko bwa dinosaur buzwi nka Diplodocus. Kimwe na yo, yari iri mu muryango wa sauropod, dinosaur z’inyamaswa zirya ibyatsi kandi zifite amajosi maremare.

Itsinda ry’abashakashatsi bo mu bwongereza no muri Thailand ni ryo ryemeje ubu bwoko nyuma yo kwiga ibisigazwa byabonywe hafi y’icyuzi mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Thailand hashize imyaka icumi.

Abashakashatsi bavuga ko ubu buvumbuzi bufasha gusobanukirwa uburyo ihindagurika ry’ikirere cya kera ryafashije dinosaur nini cyane gukura no kubaho.

Izina ryuzuye ry’iyi nyamaswa ni Nagatitan chaiyaphumensis. “Naga” ni inzoka ikomeye ivugwa mu migani yo muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, “Titan” rikaba risobanura imana zikomeye zo mu migani y’Abagiriki, naho “chaiyaphumensis” risobanura ko yabonetse mu ntara ya Chaiyaphum.

Yabayeho hagati y’imyaka miliyoni 100 na 120 ishize — imyaka hafi miliyoni 40 mbere y’igihe Tyrannosaurus rex yabagaho — kandi yari nini inshuro ebyiri kuyirusha.

Thitiwoot Sethapanichsakul, umunyeshuri w’ikirenga muri University College London, ni we wayoboye ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi cyitwa Scientific Reports.

Yavuze ko abashakashatsi bise iyi dinosaur “Titan ya nyuma” ya Thailand kuko ibisigazwa byayo byabonetse mu rutare rwa nyuma ruzwiho kubikamo ibisigazwa bya dinosaur muri icyo gihugu.
Yagize ati:

“Amabuye mashya yashyizweho mu mpera z’igihe cya dinosaur ashobora kuba atakibitse ibisigazwa byazo kuko icyo gihe ako gace kari karamaze kuba inyanja nto. Bityo bishobora kuba ari yo dinosaur nini ya nyuma cyangwa ya vuba cyane tuzabona muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba.”

Sethapanichsakul yavuze ko yakundaga cyane dinosaur akiri umwana, ndetse ko ubu bushakashatsi “busohoje inzozi ze zo mu bwana zo kwita izina dinosaur.”

Nagatitan ni dinosaur ya 14 yiswe izina muri Thailand. Umushakashatsi wa dinosaur Dr. Sita Manitkoon wo muri Mahasarakham University yavuze ko Thailand ifite ibisigazwa byinshi kandi bitandukanye bya dinosaur, ndetse ishobora kuba igihugu cya gatatu muri Aziya gifite ibisigazwa byinshi bya dinosaur.

Nagatitan yabayeho mu gihe isi yari ifite urugero rwinshi rwa carbon dioxide mu kirere ndetse ubushyuhe bwo ku isi buri hejuru cyane.

Umwe mu banditse ubu bushakashatsi, Prof. Paul Upchurch wa UCL, yavuze ko ubwoko bwa sauropod bwari bumaze gukura cyane muri icyo gihe.

Yabwiye National Geographic ati:

“Biratangaje kubona sauropod zarashoboye kubaho neza mu bushyuhe bwinshi cyane, kuko imibiri minini ibika ubushyuhe kandi kuyikonjesha biragora.”

Yanabwiye Reuters ko bishoboka ko ubushyuhe bwinshi bwagize ingaruka ku bimera byari ibiryo by’izi dinosaur nini zirya ibyatsi.