Rutahizamu Ollie Watkins yatsinze ibitego bibiri bifasha Aston Villa kubona intsinzi ikomeye yabereye kuri Villa Park.

Iyi ntsinzi yahise izamura Aston Villa ku mwanya wa kane n’amanota 62 nyuma y’imikino 37, irenza Liverpool ifite amanota 59 mu mikino ingana gutyo.

Liverpool ubu iri mu kaga ko gusigara inyuma mu rugamba rwo kubona itike ya Champions League kuko Bournemouth na Brighton zishobora kuyigeraho. Iyi yari inshuro ya 12 Liverpool itsinzwe muri uyu mwaka w’imikino, kandi mu mikino itatu iheruka yabonye inota rimwe gusa.

Morgan Rogers yafunguye amazamu ku ruhande rwa Aston Villa mu gice cya mbere, mbere y’uko Virgil van Dijk yishyurira Liverpool mu gice cya kabiri ndetse akaza gutsinda n’ikindi gitego mu minota y’inyongera.

Ariko ibitego bibiri bya Watkins ndetse n’igitego cyiza cyane cya John McGinn mu minota ya nyuma byahesheje Aston Villa intsinzi ikomeye.

Uyu mukino wabaye mbere y’uko Aston Villa ikina umukino wa nyuma wa Europa League izahuramo na Freiburg ku wa Gatatu.

John McGinn yavuze ko iyi ntsinzi ibahaye icyizere gikomeye mbere y’uwo mukino wa nyuma.

Yagize ati:

“Twagombaga kurangiza akazi. Ibi biduha amahirwe yo kujya mu mukino wa nyuma dufite ibyishimo byinshi.”

Yanashimye Ollie Watkins avuga ko amaze igihe akora ibintu bikomeye kuri iyi kipe.

Uko umukino wagenze

Aston Villa yafunguye amazamu ku munota wa 42 nubwo Liverpool yari iri gukina neza kurushaho muri icyo gihe. Lucas Digne yahaye umupira Morgan Rogers maze atsinda igitego cyiza.

Liverpool yaje kwishyura ku munota wa 52 ubwo Virgil van Dijk yatsindaga umutwe nyuma ya coup franc ya Dominik Szoboszlai.

Nyuma yaho, umwana w’imyaka 17 Rio Ngumoha yateye umupira ukubita igiti cy’izamu.

Ariko ikosa rya Szoboszlai ryahaye Watkins uburyo bwo kongera gutsindira Aston Villa. Emiliano Buendia nawe yagerageje ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu rya Liverpool.

Watkins yongeye gutsinda igitego cya kabiri nyuma yo gusongamo umupira wari uvuye ku izamu.

Ku munota wa 89, John McGinn yatsinze igitego cyiza cyane cyatumye umukino uba 4-1 mbere y’uko Van Dijk atsinda igitego cya kabiri cya Liverpool mu minota ya nyuma.

Umutoza wa Liverpool yemeye ko ikipe ye iri gukora amakosa menshi

Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yavuze ko nubwo nta gitutu yishyiraho, yemeye ko ikipe ye iri gutsindwa ibitego byoroshye cyane.

Yagize ati:

“Ntabwo ari ikibazo cyanjye njyenyine, ahubwo twese twababajwe n’iyi ntsinzwi.”

Yakomeje avuga ko Aston Villa yari ikipe nziza kurusha Liverpool kuri uwo munsi kandi ko umukino wabacitsemo.

Ku rundi ruhande, Ollie Watkins yakomeje kuba intwari ya Aston Villa nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byafashije ikipe ye kubona umwanya muri Champions League.

Ikipe ya Aston Villa ubu ifite amahirwe yo gusoza umwaka itwaye igikombe cya Europa League ndetse no gukina Champions League umwaka utaha, mu gihe Liverpool FC ikomeje gushakisha uko yakwisubiza icyizere mu mikino ya nyuma ya shampiyona.