Arsenal yegukanye igikombe cya Premier League bwa mbere kuva mu 2004, isoza imyaka 22 y’inyota yari imaze kubabaza abafana bayo.
Iyi ntsinzi yabonetse ku wa Kabiri nyuma y’uko Manchester City inganyije na Bournemouth igitego 1-1, biha Arsenal amahirwe yo guhita iba nyampinga.
Uyu mwaka wa Arsenal ntiwari usanzwe. Ni inkuru y’umushinga w’imyaka itandatu wubatswe na Mikel Arteta kuva yagera muri iyi kipe mu 2019. Mu gihe benshi bamushidikanyaga, Arteta yakomeje gusaba abantu “kwizera gahunda”, none ubu ibyo yavuze byabaye impamo.
Mu bihe bikomeye ikipe yanyuzemo uyu mwaka, harimo igihe Arsenal yari yatangiye gutakaza amanota ashobora kuyibuza igikombe, Arteta yakoze ikintu kidasanzwe: yasabye abakinnyi gutwika ibitekerezo bibi mu muriro wacanywe ku kibuga cy’imyitozo. Icyo gikorwa cyabaye nk’ikimenyetso cyo kongera icyizere n’umutima wo kurwana.
Uretse ibyo, Arteta yakomeje kubaka ubumwe hagati y’abakinnyi n’abatoza binyuze mu bikorwa byo gusabana no kwegerana, ibintu byafashije Arsenal kugira umwuka mwiza mu rwambariro.
Indi nkuru yavugishije benshi ni indirimbo ya TikTok yakozwe hifashishijwe AI, yavugaga amazina y’abakinnyi bose ba Arsenal. Iyo ndirimbo yabaye nk’indirimbo y’intsinzi y’ikipe, ndetse abakinnyi bayikundaga cyane kubera ubutumwa bwayo bwo “Make it happen” bisobanuye ngo “Bitume bibaho”.
Mu kibuga, Arsenal yagaragaje ubukana budasanzwe. Ubwugarizi bwa Gabriel Magalhães na William Saliba bwabaye kimwe mu bikomeye ku isi, mu gihe Declan Rice yabaye inkingi ya mwamba hagati mu kibuga.
Rutahizamu Viktor Gyokeres nawe yagize uruhare rukomeye nyuma yo kugurwa kugira ngo akemure ikibazo cy’ibitego Arsenal yari imaze imyaka ifite.
Hari kandi impano z’abato nka Ethan Nwaneri na Max Dowman, berekanye ko Arsenal ifite ejo hazaza heza cyane.
Nubwo ikipe yatakaje igikombe cya Carabao Cup ndetse ikagira ibihe byo guhungabana, Arteta n’abakinnyi be bakomeje kwizera ko bashobora kugera ku ntsinzi.
Ubu Arsenal ntireba gusa Premier League, ahubwo amaso yose ayerekeje kuri Champions League aho izahura na Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma ushobora kurushaho kuyandika mu mateka.
Kwamamaza ko Arsenal yagarutse ku rwego rwo hejuru ntabwo bikiri amagambo — ubu ni ukuri kugaragarira buri wese.
Ibibazo n'ibitekerezo